Rulindo: Umwana yafashwe n’amashanyarazi atashya inkwi ahita yitaba Imana
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 17/11/2014, umwana w’imyaka 13 witwa Umuhoza Sandrine ukomoka mu Murenge wa Ntarabana ho mu Karere ka Rulindo yitabye Imana afashwe n’insinga z’amashanyarazi aho yatashayaga inkwi mu gihuru kiri hafi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye muri uyu murenge.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarabana, Hategekimana Valens ngo iyi mpanuka y’amashanyarazi yatwaye ubuzima bw’uyu mwana yatewe n’ipoto yari yaguye mu gihuru kiri hafi y’ibi birombe bicukurwamo gasegereti, bikaba bivugwa ko mu gihe uyu mwana yatashyaga inkwi muri iki gihuru ashobora kuba yazikozeho atabizi agahita afatwa n’amashanyarazi.
Hategekimana asaba abaturage batuye muri uyu murenge kwitondera insinga z’amashanyarazi ziba zaguye cyane cyane muri iki gihe cy’imvura ngo kuko zishobora kubatwara ubuzima igihe icyo ari cyo cyose bazikozeho.
Umurambo w’uyu mwana w’umukobwa wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rutongo mines biherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|