Rulindo: Umwana w’imyaka 15 yiyemerera ko yishe mugenzi we w’imyaka itatu
Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ukomoka mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo, avuga ko yishe umwana w’umukobwa w’umuturanyi w’iwabo wari afite imyaka itatu.
Nk’uko uyu mwana abyivugira we ubwe, ngo yaramufasha aramuniga mu gihe abantu batandukanye bagiye bavuga ko yaba yari yabanje no kumusambanya.
Ariko nyirubwite we avuga ko nta kindi yakoze uretse kumuniga, ngo kuko nk’uko abivuga atazi no gusambana.
Uyu mwana utiga nk’uko abivuga ngo yaba yarigeze kwiga, ariko arivamo ku bushake kandi n’ababyeyi be baramwihorera ntibarimusubizamo.
Mu ijwi rye avuga atitira avuga ko yari yaratumwe n’umuntu uva inda imwe na nyina umubyara, ngo wari wamwemereye kuzamuha amafranga ibihumbi bibiri naramuka amwiciye uwo mwana.
Yagize ati “Ntabwo niga, ntabwo namusambanije, nta n’ubwo nzi gusambana sindabikora, ahubwo naramufashe ndamuniga ahita apfa.
Nari natumwe n’umugore uva inda imwe na mawe, yanyemereye amafranga ibihumbi bibiri gusa ntiyayampaye bamfashe atarayampa.”

Umubyeyi w’uwo mwana utarashatse kwivuga izina abajijwe niba umwana we yari atuwe agira amahane,yasubije ko nawe byamutunguye kubona uwo mwana yica umuntu.
Yagize ati “Ni ishyano wa mwana w’umukobwa we twumvise ngo yishe umuntu turumirwa, ariko dutegereje icyo amategeko azabikoraho, naho twe nta cyo twabona tuvuga.”
Mu gihe Polisi mu karere ka Rulindo ikiri mu iperereza ngo hamenyekane icyateye uyu mwana kwica mugenzi we no kugira ngo hameneyekane niba nta wundi waba abyihishe inyuma, uyu mwana afungiye kuri parike ya Gicumbi.
Assistant inspector of Police mu karere ka Rulindo, Hodari Ngemenyi, avuga ko uyu mwana abaye afunzwe ngo kuko ategereje kuzaburana bityo icyaha cyamuhama agahanwa n’amategeko.
Akomeza avuga ko bari banafunze se ubyara uyu mwana mu gihe bari mu iperereza ariko ngo aho agerejwe kuri parike ya Gicumbi we yarafunguwe, ariko iperereza rikaba rigikomeje.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mwana akwiriye gubazwa cyane ni umugome
Gusa Police Nikomerezeho Rwose Irebe Nibe Niba Nta Babyihishe Inyuma.
Uwomwana yakoze ubugome bwindenga kamere azavugishe ukuri hakurikiranwe nababyihishe inyuma.ni bibahama bazahanwe byintanga rugero.
ariko kuki mubihisha isura ibyi bigizi bya nabi?
nibigende
uwo mufatanya cyaha washutse uwo mwana cyokora akurikiranwe ibyaha n’ibimuhama ahanishwe igihano gihanitse giteganyirijwe umwicanyi.
Iyi nkuru irababaje. Cyokora amategeko aramuhana gusa amugabanyiriza ibihanoyari guhabwa iyo aza kuba mukuru kuko ari umwana, kandi agahabwa umwunganizi mumategeko umufasha kuburana kuko ari umwana.
mukuri akanakaga kugera naho umwana yica mugenzi we koko birarenze rwose naha nyagasani naho ubundi birenze ubushobozi bwabantu gusa ariko ntakurebera bihari police nikore ibiri munshingano zayo murakoze.
mukuri akanakaga kugera naho umwana yica mugenzi we koko birarenze rwose naha nyagasani naho ubundi birenze ubushobozi bwabantu gusa ariko ntakurebera bihari police nikore ibiri munshingano zayo murakoze.
Ahubwo Imana nitabare.Kandi umwana yakoze ibyo abonana ababyeyi ubwose niba atarasanzwe abizi yabwiwe niki uko bica??????babyeyi abana nimwe bigiraho.ni mwitonde rero.
Amahano yagwiriye u Rwanda ntacyo atazatuzanira, ubundi se muri jenoside si abo bahagarikirwaga n’interahamwe nkuru bagahondagura abantu kugeza bapfuye ni uduterahamwe duto nyine, uwo ni umuvumo uzabomaho kuzageza mubuvivure
Puuuuuuuuuuuuuuuuu amaraso y’inzirakarengane azabomeho iteka ryose
YEWE NTABWO ARI GUSA AHUBWO NIMUPFUKAME MUSABE NYAGASANI ADUTABARE, ABO NI ABADAYIMONI, KDI NONEHO UBWO BAGEZE MUBANA BARABAMARA, MUSENGE CYANE
Mana is’irarangiye pe! Aho umwana yica mugenzi,akaga kabaho!