Rulindo: Umuyobozi w’akagari arakekwaho kwica umuturage we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo witwa Mwumvinemayimana Fiacre, ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica uturage wo mu kagari ayobora.

Uyu wishwe witwaga Nshimiyingabo w’imyaka 23 yari asanzwe akora akazi k’ubukarani mu Kagari ka Gasiza. Yishwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari cyane cyane abakoranaga n’uyu Nshimiyingabo bavuga ko kuba uyu musore yarishwe bitabatunguye ngo kuko amakimbirane yari afitanye n’uyu muyobozi w’akagari yagaragariraga buri wese.

Nk’uko bivugwa n’abakoranaga na Nshimiyingabo ari nawe wari uhagarariye ishyirahamwe ry’abakarani mu kagari ka Gasiza rizwi ku izina rya “Reba Imbere Heza”, ngo bakoreraga amafaranga bakayabitsa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kabo ariko ntibamugirire icyizere.

Umwe utashatse kwivuga yagize ati “Jye nkimara kumva ko Uyu musore yishwe nahise numva ko azize umuyobozi w’akagari kuko bahoraga bafitanye amakimbirane kabisa. Jyewe icyo nzi ni uko yahoraga asaba umuyobozi ngo amwereke agatabo abitsaho amafaranga y’ishyirahamwe ryacu yari ahagarariye ry’abakarani akanga kukamuha nkaba nkeka ko ari cyo yazize”.

Bivugwa ko amakimbirane yakajije umurego nyuma y’aho nyakwigendera yasabiye uyu umuyobozi babitsaga agatabo ka banki kugira ngo asuzume niba amafaranga bamuha ayabika koko ariko ngo bikarangira atakamuhaye.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rulindo buvuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane abihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musore basobanure n’impamvu bamwishe.

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Gasiza bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke umaze iminsi ugaragara muri uyu Murenge wa Bushoki uterwa n’ubuyobozi, kugeza n’aho bamwe bagenda bahasiga ubuzima bwabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka