Rulindo: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana
Ku biro bya Polisi ya Murambi mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo, hafungiye umusore w’imyaka 32, wo mu murenge wa Masoro, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana wo mu muryango we ku ijoro rya Noheri tariki 24/12/2014.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Birahira Eugene, yavuze ko ubwo uyu mwana yavaga mu gitaramo cy’ijoro noheri ari wenyine ari ubwo uyu musore yamugiriye nabi.
Yagize ati” Twamenye ko uyu mwana yasambanijwe ku ngufu, bikaba bayarabaye mu ijoro rya noheri. Kugeza ubu nta bimenyetso biragaragara kuko muganga aho uyu mwana yajyanywe gusuzumwa mu bitaro bya Rutongo ntacyo yari yadutangariza ngo tumenye uko ubuzima bwe bwaba buhagaze.Ubu turacyategereje kumenya igisubizo.”
Birahira yatangarije Kigali Today ko ngo mu gihe uyu mwana agikorerwa isuzumwa ngo hamenyekane koko niba yarafashwe ku ngufu, uwo musore yabaye yacumbikiwe kuri biro bya Polisi ya Murambi.
Nyuma y’ayo mahano Birahira yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru bakamenya aho abana baba bagiye n’amasha bagenderaho, mu rwego rwo kubarinda ibibazo nk’ibi bishobora kubabaho.
Ati “Icyo nasaba ababyeyi ni ukurushaho kwita ku bana babo,cyane cyane muri iyi minsi mikuru bakamenya aho bagiye gukinira,aho batembereye n’amasaha bagomba kubikoreraho,kuko uyu wafashwe ni uko byabaye nijoro,wenda iyo biba ku manywa ntago biba byarabayeho.”
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|