Rulindo: Umushoferi yatonganye na mugenzi we amutema ikiganza

Mbaga Etienne utwara imodoka z’abashinwa bakora umuhanda mu majyaruguru, yatonganye na mugenzi we bakorana maze amutema ikiganza mu ma saa mbili n’igice z’ijoro kuri uyu wa gatandatu tariki 21/04/2012.

Aba bashoferi batuye mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, basanzwe bafitanye ibibazo bitandukanye, dore ko banabana mu nzu, bikaba ari byo byagejeje ku gushyamirana.

Nk’ uko bivugwa na Sebahire Gaston watemwe ikiganza, ngo Mbaga yari agambiriye kumwica, kuko bashyamiranye maze akajya kuzana umuhoro maze akamutema ikiganza ku bw’amahirwe ntigicike cyose.

Umwe mu babakijije yagize ati: “Amaze kuzana umuhoro yamutemye kabiri amuhusha, ubwa gatatu amutema ikiganza, agiye gukomeza kumutema mpita mufata”.

Gaston watemwe ahagaze inyuma ya Mbaga wamutemye
Gaston watemwe ahagaze inyuma ya Mbaga wamutemye

Mbaga asanzwe azwiho kugira imyitwarire idahwitse ndetse n’amahane menshi,bitewe ahanini n’ubusinzi. Gusa ubwo yari amaze gutema mugenzi we yahisemo kutagira ikintu na kimwe yongera kuvuga; nk’uko bivugwa n’abaturanyi b’aba bashoferi.

Uwatemwe yajyanwe kuvuzwa, naho uwatemye acumbikiwe na polisi y’akarere ka Rulindo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’ubundi babivuze ukuri ngo umuserebanya uzaryana ukanura nk’inzoka buriya ukuntu areba byonyine ntibigaragaza ubugome kuko ni akumiro da

Vincent yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka