Rulindo: Umurinzi w’ibirombe muri Rutongo mines yarashe umuturage arapfa

Mu ijoro ryo kuwa 9/11/2014 ahagana saa yine z’ijoro, umurinzi w’ibirombe bya gasegereti mu ruganda rwa Rutongo mines yasanze umuturage mu gasantere kari mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo amurasa akoresheje imbunda y’uburinzi aramwica.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Masoro, ngo uyu mugabo warashwe yari agiye gushaka icyo kunywa mu gasantere ahahurira n’uwo murinzi ahita amurasa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Birahira Eugène, yatangarije Kigali today ko uyu murinzi yishe uyu muturage amurashe n’imbunda y’akazi, ahita yisubirira mu kazi ke ko gucunga site ya gasegereti, aho akorera mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Yagize ati “uwo muturage warashwe ni uwo mu Murenge wa Ntarabana, yarashwe n’umurinzi w’amabuye y’agaciro muri Rutongo mines, mu Murenge wa Masoro, kugeza ubu ntabwo turamenya icyo yamujijije kuko Polisi iracyari mu iperereza”.

N’ubwo bamwe mu baturage bavuga ko uyu muturage warashwe yari aje kwiba amabuye y’agaciro, Birahira akomeza avuga ko bidashobora kwitiranywa no kuba uyu muturage yari agiye kwiba amabuye y’agaciro kuko aho yarasiwe hatandukanye n’aho ibirombe biherereye.

Uyu murinzi akimara kurasa uyu muturage ngo yahise ajya aho akorera nyuma aza gufatwa n’abaturage bahita bamushyikiriza Polisi, kuri ubu ikaba ikiri mu iperereza ngo hamenyekene impamvu yabimuteye.

N’ubwo abaturage bakomeza bavuga ko uyu murinzi yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uyu mugabo yarashe, ubuyobozi bw’Umurenge bwo bwirinze kwemeza aya makuru mu gihe bugitegereje ikizava mu iperereza.

Nyuma yo gukorera ibizamini uyu murambo mu bitaro bya Rutongo, uyu muturage yahise ashyingurwa kuwa Mbere tariki ya 10/11/2014.

Uyu murinzi wakoreraga uruganda rw’amabuye y’agaciro rwa Rutongo Mines ni umwe mu barinzi batunze imbunda ku masezerano iyi sosiyete igirana n’ibigo bishinzwe gucunga umutekano byemewe mu Rwanda.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka