Rulindo: Umurambo wa Twizerimana wagwiriwe n’ikirombe na wo wabonetse
Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, aravuga ko umurambo wa Isaie Twizerimana wari ugishakishwa na wo wabonetse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Ntarabana, Theophile Nizeyimana, yatubwiye ko ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’uyu mugoroba ari bwo bawubonye.
Yagize ati "Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaje rukora inyandiko ko ruwubonye ruhita ruwutwara ku Bitaro bya Rutongo."
Twizerimana w’imyaka 28, wari waturutse mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, yaguye muri icyo kirombe cya gasegereti giherereye munsi ya Santere ya
Rusine mu gace k’Akagari ka Kajevuba mu Murenge wa Ntarabana w’Akarere ka Rulindo.
Yari kumwe na Jacques Gasore w’imyaka 25 wo Mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ariko uyu we, umurambo we wabonetse mu gitondo cy’uyu munsi ndetse uhitwa unashyingurwa mu Irimbi ryo mu Kanyatsi, mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.
Aba bombi, byamenyekanye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi, ko baguye muri icyo kirombe giherereye ku Mugezi witwa Akagera ugabanya imirenge ya Masoro na Ntarabana y’Akarere ka Rulindo n’uwa Nduba na Rutunga yo mu Karere ka Gasabo. Bivugwa ko bari bagiye muri icyo kirombe ku mugoroba ku wa 24 Gicurasi.
Cyakora, ubu bucukuzi butemewe, bukorerwa ku duce tw’imirenge ya Ntarabana, Masaro na Nduba.
Ni ubucukuzi bumaze igihe buhangayikishije abaturage bahatuye, kuko bahora batakambira inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, ko birenga gucukura amabuye y’agaciro bikagera no mu bikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage.
Hari hashize amezi, Polisi y’u Rwanda ikora uburinzi muri ako gace, kinjiriwe n’insoresore abaturage bavuga ko zimwe muri zo batazi aho zituruka, zahavumbuye gasegereti.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarabana bukaba buvuga ko bugiye gukora ubukangurambaga mu baturage bubiyama ibi bikorwa by’ubucukuzi butemewe, ndetse bugahamya ko bugiye gukaza uburinzi bw’iki gice bufatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo burengere ubuzima bw’abaturage, dore ko "aho hantu ari ku mugezi ufite ubutaka bworoshye cyane, ku buryo byoroshye ko bwatengukira hejuru y’abishoye muri ibyo bikorwa."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|