Rulindo: Nta hohoterwa rishingiye ku gitsina rikirangwa mu murenge wa Buyoga

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ibanze na polisi mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo, tariki 13/11/2012, byagaragaye ko nta bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku bitsina bafite kuko bahagurukiye kubirwanya.

Umuturage witwa Nakure Delphine yagize ati “mu murenge wacu nta hohoterwa rishingiye ku gitsina dukunze guhura naryo, niba rinahari abantu babigira ibanga kandi byaba ari ikibazo gikomeye kuko iyo bibaye ibanga usanga bivuyemo kwicana”.

Abatuye uyu murenge bavuga ko ibibazo bihari kurusha ibindi ari bijyanye n’ubutaka, gusa ngo usanga nabyo bishobora kubyara ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari imiryango yanga guha abana b’abakobwa imirima nyamara bakayiha basaza babo.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.

Ikindi kibazo cyahabonetse ku birebana n’ubutaka ni icy’umuturage witwa Mpagaritswenimana Noheli utuye mu kagari ka Mwumba ,umudugudu wa Gakoma, waguze ubutaka bwa Leta akaba avuga ko atari abizi.

Asaba ubuyobozi ko bwamurenganura kuko ubwo butaka yaguze abona ko agiye kubutakaza, kandi yarabuguze mu buryo bwemewe n’amategeko abantu bareba.

Yagize ati “jyewe naguze ubutaka ntazi ko ari mu kwa Leta hashize iminsi numva abantu bahwihwisa ngo naguze ubutaka bwa Leta nzihombera. Ubwo nabyimye amatwi bigeze aho mbona Agronome araje anyaka impapuro naguriyeho, ambwira ngo nta kintu nemerewe gukorera muri uwo murima”.

Uyu muturage avuga ko kugeza kuri iyi saha nta ho afite abariza, akaba yasababaga ko ubuyobozi bwamurenganura.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakemuye ibibazo by'abaturage.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bakemuye ibibazo by’abaturage.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge bwamubwiye ko burimo kugikurikirana ngo burebe koko niba yaraguze atabizi hanyuma bumusaba kwihangana kuko babirimo kandi bazamufasha bikemuke.

Mu byakunze kugaragara usanga akenshi ari imanza z’amahugu, abayobozi bari bateraniye muri iyo nama basabye abaturage kujya bagerageza bagasobanukirwa n’ibijyanye n’amategeko kuko bakunze kuburana imanza z’amahugu.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka