Rulindo: Inzu yagwiriye umukecuru ahita apfa, abana bararusimbuka

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 17/01/2016, inzu yagwiriye umukecuru Kambera Marcianna w’imyaka 75 wo mu Karere ka Rurindo, ahita apfa; abana babiri bararusimbuka.

Kugwa kw’inzu yahitanye uyu mukecuru wo mu Mudugudu wa Nyakabanga Akagari ka Budakiranya, Umurenge wa Cyinzuzi, kwatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye mu Karere ka Rurindo.

Inzu yatengukanywe n'inkangu, iratirimuka mu buryo bukomeye, ibisigazwa byayo bigera hepfo mu migunguzi.
Inzu yatengukanywe n’inkangu, iratirimuka mu buryo bukomeye, ibisigazwa byayo bigera hepfo mu migunguzi.

Iyi nzu yari yubakishije amatafari ya rukarakara, isakaje amategura, yatengukanywe n’inkangu, bihurirana n’uko ari ahantu hahanamye, ubutaka n’inzu biratirimuka ku buryo bigoye kubona itongo nyirizina.

Iyi mvura yasenye inzu 17 zo mu midugudu itanu yo muri ako kagari, inka imwe n’ihene ebyiri na byo byagwiriwe n’inzu; byose bigapfa.

Ni ahantu hahanamye ku buryo inzu zasenyutse zatengurwaga n'inkangu zikamanukana n'ubutaka.
Ni ahantu hahanamye ku buryo inzu zasenyutse zatengurwaga n’inkangu zikamanukana n’ubutaka.

Iyi mvura yanangije imyaka y’abaturage ku buryo ubuso n’ingano y’ibyangiritse bitaramenyekana.

Abakobwa babiri b’abuzukuru bari hagati y’imyaka 15 na 16 babanaga n’uyu mukecuru ariko bari baraye mu yindi nzu na yo yasenyutse, ngo ahagana saa kumi za mugitondo bumvise itangiye gutenguka, basohoka biruka, bageze hanze basanga iyo umukecuru yarimo imaze kumugwira.

Nyuma, iyo barimo na yo yaguye bayireba.

Mu ndiba y'uyu musozi ni ho ibisigazwa by'amazu byaruhukiraga.
Mu ndiba y’uyu musozi ni ho ibisigazwa by’amazu byaruhukiraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, Dusengimana Augustin, yabwiye Kigali Today ko ibyo biza byatewe n’ubutaha bw’aho hantu bukunda koroha, cyane cyane iyo imvura yaguye.

Dusengimana yavuze ko ubuyobozi bugiye kuba bucumbikishirije abahuye n’ibiza, hanyuma bugategura ahantu ho kwimurira abo baturage hari ubutaka bukomeye kandi hatari ku misozi.

Bigaragarira amaso ko aha hantu ari mu manegeka akabije.
Bigaragarira amaso ko aha hantu ari mu manegeka akabije.

Yavuze kandi ko bamaze kugeza iki kibazo kuri Minisiteri ifite ibiza mu nshingano (MIDIMAR) kugira ngo harebwe uko bafasha abahuye n’ibi bibazo.

Uyu muyobozi w’umurenge yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga bwo kurwanya isuri no kureka amazi ku mazu ngo kuko amazi amanuka ku nzu ari yo akenshi yinjira mu nzu z’abantu, akabasenyera.

Iyi mvura kandi yibasiye Umurenge wa Base, aho yasenye ikiraro kiva kuri Centre ya Base kigana ku isoko rya Base ku buryo nta modoka ihanyura cyangwa ngo umuntu apfe gutambuka; umugezi wuzuye.

Muri uyu murenge ho, imvura yasenye urukuta rw’inzu y’uwitwa Muneza Silas, rugwira Biogaz ye, irangirika ku buryo ubu itarimo gukora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Niyonshuti Aimé, yavuze ko iyi mvura yanarengeye imirima y’icyayi, bakaba bakirimo kubarura kugira ngo bamenye ubuso bw’aharengewe.

Aha ni mu Murenge wa Base. Urukuta rw'Urugo rwaguye rusenya Biogaz.
Aha ni mu Murenge wa Base. Urukuta rw’Urugo rwaguye rusenya Biogaz.

Muri rusange, agaciro k’ibyangijwe n’iyi mvura ntikaramenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imwakire mubayo kdi twifatanyije nabasigaye

KAZA yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka