Rulindo: Imvura imaze iminsi igwa yangije ibitari bike
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buravuga ko inzu zirenga 40, imyaka yari ihinze mu mirima, n’ibindi bikorwa, ari byo bimaze kwangizwa n’imvura imaze iminsi igwa.

Izi nzu zasenyutse uretse kuba hari izari mu bice by’amanegeka, mu zibasiwe harimo n’izisanzwe ziri mu midugudu, ahantu hatari mu manegeka. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, asobanura ko abaturage bari bazituyemo bahise bacumbikirwa na bagenzi babo, abandi bashyirwa mu mazu adafite abayatuyemo.
Yagize ati: “Iyi mvura bigaragara ko igikomeje kugwa, nta buryo bwo guhita dusana inzu zangiritse, abari bazituyemo babaye bacumbikiwe mu baturanyi mu gihe tugitegereje ko iyi mvura ishira tukabona kugira icyo dukora mu kuzisana, cyangwa kubaka bundi bushya, abaturage bakazabona kongera gutura”.

Iyi mvura yangije imyaka iri ku buso bwa Hegitari esheshatu mu Murenge wa Tumba. Imboga zari zihinze ni zo zibasiwe cyane, mu gihe ibindi bihingwa birimo ibigori abantu bashobora kugerageza kubyegura. Nanone umuhanda uva ahitwa Gaseke ugana Bubangu mu Murenge wa Murambi wari waguyemo ibitengu n’amabuye manini byamanuwe n’iyi mvura, ariko abaturage bahise bashakisha uko batangira kubikuramo binyuze mu muganda, kugira ngo umuhanda wongere ube nyabagendwa. Ubu nta bindi binyabiziga bipfa kuwunyuramo uretse moto zigerageza.

Uyu muyobozi yagize ati: “Turasaba abaturage bacu kwigengesera bakaba maso, bakihutira kuzirika ibisenge by’inzu no gushyiraho imirindankuba, kuko mu gihe imvura irimo umuyaga n’inkuba ije bigasanga byarakozwe, ibyago byo kuba hari uwo byahitana cyangwa byangiriza biba ari bike. Ikindi ni ukwitabira kuva ahashyira ubuzima mu kaga nko mu bice by’amanegeka, hato iyi mvura ikomeje kugwa ari nyinshi gutya itaza igasanga abantu biraye”.





Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi mvura imaze iminsi igwa nukur birarerenze abahuye nibiza mwihangane ntakitagira iherezo
Iyi mvura irakabije pe, tugomba kwitwararika kugirango turinde ubuzima bwacu kandi twibuka gufunga ibikoresho bikoresha amashanyarazi twirinda inkuba