Rulindo: Hakomerisuka yabonetse amanitse mu giti yitabye Imana

Umugabo witwa Hakomerisuka Jean w’imyaka 40 wari utuye mu Kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo yagaragaye amanitsemo mu giti yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 19/01/2015 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, Mujijima Jurithe, ngo nawe yabimenye ahurujwe n’abamubonye ahita ajyanwa mu bitaro bya Rutongo ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Uyu muyobozi avuga ko akurikije amakuru asanzwe azi ari uko atari abanye neza n’umuryango we kugeza n’ubwo uyu mugabo n’umugore batabanaga mu nzu imwe.

Ikindi ngo ni uko uyu mugabo yari umusinzi ku buryo no ku mugoroba wo ku cyumweru abaturanyi bamwumvise yitotomba avuga ko yishyuzwa amadeni yanywereye inzoga atazi.

Kugeza ngo ntawakwemeza icyahitanye Hakomerisuka dore ko nta n’icyo bamenyeshejwe n’ubuyobozi bw’ibitaro yasuzumiwemo. Ikindi kandi ngo n’abana babo bavuze ko se na nyina batari bigeze banavugana uwo munsi.

Icyakora ngo ntibyabujije bamwe mu baturanyi b’uyu muryango gukeka ko yaba yiyahuye ku bw’amakimbirane yarangwaga mu muryango we.

Mujijima yasabye abaturage bo mu Murenge ayoboye kimwe n’abandi bose kwirinda amakimbirane yo mu ngo zabo kuko bigira ingaruka zitari nziza ku baba bagize umuryango.

Akomeza avuga ko n’igihe havutse amakimbirane bagomba kubimenyesha ubuyobozi bukabafasha kuyakemura ndetse byakwanga bakaba batandukana mu rwego rwo kutagira uhitana mugenzi we.

Uyu mugabo yari yarasezeranye n’umufasha we ku buryo bwemewe n’amategeko n’ubwo imibanire yabo yaje kutagenda neza, akaba asize abana bane.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka