Rulindo: Hagaragaye abaturage bakora kanyanga

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, aratangaza ko muri aka karere hagaragaye abaturage basigaye biyengera kanyanga mu gihe byari bimenyerewe ko kanyanga ziboneka muri aka karere zaturukaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Umubare munini w’abanywa ibiyobyabwenge mu karere ka Rulindo ngo ahanini ni urubyiruko, aho usanga akenshi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa na bamwe mu rubyiruko ruba rwanyoye za kanyanga n’urumogi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bufatanije n’inzego z’umutekano burasaba abaturage gukomeza kuba maso kugira ngo bagaragaze abantu bose bashobora kuba basigaye bateka iki kiyobyabwenge kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri aka karere.

Kangwagye yaboneyeho kandi gusaba uruganda rukora isukari rwa Kabuye kugira ubushishozi mu kugurisha ibisigazwa by’umushongi w’isukari kuko bikekwa ko ari ho abakora kanyanga bashobora kuba babigura.

Akenshi ngo uyu mushongi ugurwa n’aborozi baba bagiye kubiha amatungo ngo kuko bituma amatungo agira ubuzima bwiza akabyibuha, bikaba bivugwa ko bashobora bawugura biyita aborozi.

Uyu muyobozi avuga ko uru ari urugamba rukomeye akarere ka Rulindo gatangiye ngo kuko ubu asanga abagizi ba nabi bahinduye imikorere ku bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Avuga ko ubuyobozi bw’akarere butazihanganira umuntu wese ushaka kwangiza ubuzima bw’abaturage kuko ababikora ntibaba bifuriza Abanyarulindo kimwe n’Abanyarwanda bose ineza.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka