Rulindo: DASSO irishimira ubufatanye mu kubungabunga umutekano mu minsi mikuru

Urwego rushinzwe kunganira uturere mu gucunga umutekano mu Karere ka Rulindo (DASSO) ruratangaza ko rwishimira uko umutekano wagenze mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2014 ikanatangira uwa 2015 ngo kuko nta bantu cyangwa ibintu byahungabanye kubera umutekano muke.

Nk’uko bitangazwa na Mururu Nkurunziza Rukamata ukuriye DASSO mu Karere ka Rulindo, ngo kuba umutekano waragenze neza mu minsi mikuru isoza umwaka ahanini babikesha ubufatanye burangwa mu karere kabo.

Rukamata yagize ati “mu minsi mikuru isoza umwaka umutekano muri aka karere wagenze neza kuko twari twabyiteguye bihagije nta cyagombaga kuba cyaduca mu rihumye ngo kibashe guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu. Kuba twarabashije kubungabunga umutekano ukagenda neza ijana ku ijana ahanini tubikesha ubufatanye buri hagati y’inzego zose zishinzwe umutekano n’abaturage ubwabo”.

Rukamata avuga ko ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage ari kimwe mu byatumye umutekano uba nta makemwa mu minsi mikuru.
Rukamata avuga ko ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage ari kimwe mu byatumye umutekano uba nta makemwa mu minsi mikuru.

Rukamata kandi avuga ko kuba urwego rwa DASSO rukora neza ari uko rufashwe neza mu gihugu ngo kuko abarugize bahembwa.

“Ikindi nsanga cyaradufashije ni uburyo abagize urwego rwa DASSO bafashwe neza mu gihugu kuko ubu barahembwa bitandukanye rero na local defense twasimbuye kuko bo ntibahembwaga, byari byoroshye ko uwashaka guhungabanya umutekano yabafatirana kubera ubukene babaga bafite, naho twe ingamba zo kwita ku mutekano tuzazigeraho nta shiti kuko dufashwe neza n’ubuyobozi”.

Abaturahe ba Rulindo nabo bavuga ko urwego rwa DASSO rukora neza cyane cyane ngo byagaragariye mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, kuko ngo umutekano wari umeze neza hose muri aka karere kugeza n’ubu.

Ufitese Gerard avuga ko umutekano wagenze neza ku buryo budasanzwe ngo kuko kugeza ubu nta muturage arumva ko yaba afunze azira guhungabanya umutekano mu minsi mikuru.

Ufitese kandi yemeza ko Urwego rwa DASSO rukora neza kurusha local defense ngo kuko aho yatangiriye gukora hari byinshi byahindutse mu Karere ka Rulindo, hibandwa ku kurwanya ibiyobyabwenge nk’ibiza ku mwanya wa mbere mu guhungabanya umutekano muri aka karere.

Urwego rwa DASSO mu Karere ka Rulindo rwatangiye gucunga umutekano tariki ya 1/9/2014.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 1 )

dasso ikomeze ikore akazi kayo neza maze umutekano wiyongere rwose, aba turabashimiye b’i rulindo

majege yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka