Rulindo: Bashyizeho ibihano bikomeye ku bakoresha ibiyobyabwenge

Inama Njyanama y’akarere ka Rulindo yateranye tariki 10/01/2015 yafashe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge birimo inzoga zitwa Vuduka, Blue Sky n’izindi nzoga ziza mu mashashi.

Abagize njyanama bameje ko uzafatwa anywa izi nzoga agomba gucibwa amande angana n’amafaranga 5000, uzafatwa azicuruza agacibwa amande ya 50000, naho uzafatwa azitwaye ku igare agacibwa amande angana n’ibihumbi 25.

Hemejwe kandi ko uzafatwa abitwaye kuri moto agomba gucibwa amande anagana n’ibihumbi 100, naho uzabifatanwa mu modoka agacibwa amande angana n’ibihumbi 300, kandi ababifatanywe bikamenwa ku mugaragaro.

Abagize njyanama basabye abayobozi ko bamanika amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibihano ku bakoresha izi nzoga mu tubari twose bityo uzahanwa yabifatanywe ntazatungurwe.

Abitabiriye iyi nama banize ku ngingo nyinshi zigamije guteza imbere abaturage aho bavuze ko muri aka karere ikibazo cy’amazi gihangayikishije abaturage, ngo hakaba hagomba kwigwa uburyo umuturage yabona amazi meza kandi adahenzwe.

Abagize njyanama y'akarere ka Rulindo.
Abagize njyanama y’akarere ka Rulindo.

Abagize njyanama basabye ko ijerekani y’amazi yava ku mafranga 50 ikajya ku mafaranga 25, bityo abaturage bose bakabasha kubona amazi meza.

Njyanama kandi yanasabye ko ifunguro ry’abana ku bigo by’amashuri ryashyirwamo imbaraga hahingwa imirima shuri, hakanasabwa abayobozi b’ibigo ko bakorohereza ababyeyi bakennye basabwaga gutanga amafranga ibihumbi 15 nibura bagataga ibihumbi 9 cyangwa bagatanga ibyo kurya ariko abana babo bakabasha guhabwa ifunguro rya kumanywa nk’abandi.

Abaturage b’Akarere ka Rulindo kandi barakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu gufasha abayobozi kwesa imihigo ku rwego rwiza bakayigira iyabo kuko nibayitaho uko bikwiye bizatuma akarere kabo kaza mu myanya ya mbere.

Visi perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rulindo, Theophile Mutaganda, avuga ko abaturage baba bagomba kumenyeshwa imihigo binyuze mu nama njyanama z’utugali, inama njyanama z’imidugudu no mu nama zitandukanye zihuza abaturage n’ubuyobozi mu rwego rwo kunoza iyi mihigo iba yaravuye mu byifuzo by’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus we yatangarije abagize njyanama ko nubwo mu mihigo y’umwaka ushize akarere kataje mu myanya y’imbere, ariko ngo kagiye kagira imyanya myiza mu bihe bitandukanye kandi n’ubu ngo gafite ibikorwa byinshi byiza byagezweho kandi ku rwego rwiza.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka