Rulindo: Arakekwaho kwiyicira abavandimwe badahuje nyina

Umusore witwa Hitayezu Aphrodice uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo mu Karere ka Rulindo akurikiranweho kwivugana bene se babiri batavukanaga kuri nyina.

Umwe muri aba bana bishwe yari mu kigero cy’imyaka ine , undi akaba yari afite imyaka 15.Ubu bwicanyi bukaba bwarabereye mu mu Kagari ka Gitare mu Murenge wa Base, hagati ya saa cyenda na saa kumi z’igicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 1 /10/2014.

Nyina w’aba bana bishwe, ari we Mukandezi Tharcissiya , yasobanuriye Kigalitoday ko abana be bishwe ubwo yari yagiye gucuruza akabimenya ari uko abibwiwe na murumuna wabo wari wagiye ku ishuri yataha agasanga bene nyina bishwe agahita aza kumuhuruza.

Mukandezi utarabyaye Hitayezu (Mukase) avuga ko ngo uyu musore yari amaze igihe kinini agerageza kubagirira nabi, anabatera ubwoba ko azabica, bakabibwira inzego z’ubuyobozi ariko ngo zikabigiramo uburangare.

Mukandezi avuga ko n’ubwo ngo uyu mwana atari uwe ariko ngo we na se umubyara bari baragerageje kumwitaho, aho avuga ko bari baranamwubakiye inzu ari nayo we yabagamo ariko ngo agakomeza kugaragaza umutima mubi afitiye umuryango we.

Mukandezi n’ubwo avuga ko atazi impamvu yateye uyu musore kwica abavandimwe be , ngo asanga bishobora kuba bituruka ku mitungo ngo kuko yahoraga avuga ko bicaye mu bya nyina.

Uyu mubyeyi kandi anavuga ko hari ubwo Hitayezu yagerageje kujya ashaka kurwana bigeze aho baza gukeka ko yaba afite ikibazo mu mutwe icyo gihe ngo bakamujyana kwa muganga akaza gutaha ku mpanvu batamenye.

Ubuyobozi bwa Station Polisi mu karere ka Rulindo buvuga ko bukiri mu iperereza ngo bumenye neza koko niba uyu musore ari we wishe aba bavandimwe be. Hitayezu we akomeje guhakana ibyo bamushinja.

Umurenge wa Base ni umwe mu mirenge 17 igize akarere ka Rulindo, ukunze kubonekamo impfu ziterwa n’amakimbirane yo mu miryango aterwa n’imitungo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aka ni akumiro pee
ariko ubundi basubijeho igihano cy’urupfu uwishe undi abigambiriye nawe akicwa, kuko kumena amaraso y’inzirakarengane abantu bamaze kubigira umwuga. tabara Rwanda
birababaje, cyangwa ni bimwe byahanuwe muri bibiliya ngo:
ubwami buzatera ubwami, mubyeyi , umwana we bagambanirane n’ibindi n’ibindi ibidakwiye ngo biziyongera

rwemarika yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

uwomuntu wirurindo ahanwe bikomeye

jean yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka