Rulindo: 14 bafunzwe bazira gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Polisi y’iguhugu yafashe Abantu 14 bo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Polisi yataye muri yombi abo ivuga ko ubuzima bwabo bwari mu kaga kubera gucukura mu buryo butemewe
Polisi yataye muri yombi abo ivuga ko ubuzima bwabo bwari mu kaga kubera gucukura mu buryo butemewe

Abo bantu bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, bafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze mu tugari twa Cyivugiza na Shengampure two muri uwo murenge.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana, yabwiye TNT ko Polisi yari yahawe amakuru n’abaturage ko hari abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ibyo birombe biherereye muri uwo murenge ubundi ngo ni ibya sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa “Masoro mining company.”

CIP Rugigana yagize ati “Hagendewe kuri ayo makuru yizewe yatanzwe n’abaturage, hatahuwe umukwabu mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza, Abapolisi bajya mu birombe bitandukanye byo muri Masoro, hafatwa abantu 14.”

Yakomeje ati “Iki ni igikorwa kitemewe n’amategeko, ariko no kwinjira mu kirombe nijoro ubwabyo, bishyira ubuzima mu kaga, twagiye tubona abantu bajya mu bucukuzi bw’amabuye butemewe nijoro, nyuma bikabatwara ubuzima.”

CIP Rugigana yemeza ko impanuka ziterwa ahanini no kuba abo bacukura amabuye y’agaciro batabyemerewe, nta bumenyi buhagije baba bafite ku miterere y’ibirombe.

Yongeyeho ko ubwo bucukuzi butemewe kandi bwangije imigezi ya Rusine na Sanzare.

Abo bacukuzi batemewe ngo nta buryo bikoresho byo kwirinda byabugenewe baba bambaye, kandi ngo bashobora kugwirwa n’ibibuye ayangwa n’ibirombe ubwabyo bikabaridukiraho bikabahitana.

Ati “Turashimira abaturage b’Akarere ka Rulindo ku ruhare bagira batanga amakuru afasha mu kurwanya ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye agaciro butemewe.”

Polisi y’igihugu kandi itangaza ko hari abandi bacukuzi batanu bakora mu buryo butemewe yafatiye mu Murenge wa Shyorongi wo muri aka karere mu kwezi k’Ukwakira 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka