Ruli: Batatu baburiye umwuka mu kirombe bahasiga ubuzima

Abakozi batatu bakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baburiye umwuka mu kirombe bahita bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye kuwa 25/11/2014 mu Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli ho mu Karere ka Gakenke kuri site y’ubucukuzi ya Kabumbogo ya Koperative COMIKAGI.

Aba bacukuzi ngo bari bageze kure kuko bivugwa ko bari bamaze kurenga metero ijana bacukura, ni uko basanga nta mwuka uhari ku buryo no gusubira inyuma byahise byanga, gusa umwe muri bo akaba yazize kuba yashakaga gutabara bagenzi be.

Mu bakozi batatu bahasize ubuzima harimo Wellars Usengumuremyi wari ufite imyaka 19, JMV Bucyensenge wari afite imyaka 21, hamwe na Valens Ntabareshya w’imyaka 33 arina we bivugwa ko yitabye Imana arwana no gukuramo bagenzi be kuko yari amaze gukuramo umurambo umwe mu gihe asubiyeyo nawe aheramo, bose bakaba bakomoka mu Murenge wa Ruli.

Ku bufatanye na Polisi ishami rishinzwe kurwanya ibiza imirambo ibiri yari isigayemo yabashije gukurwamo ubundi ihita ijanwa ku bitaro bya Ruli.

Kimwe mu birombe bya Koperative Comikagi.
Kimwe mu birombe bya Koperative Comikagi.

Omar Yusuf Karambizi, umukozi wa Koperative COMIKAGI ushinzwe Tekinike, ubushakashatsi n’ibijyanye n’umusaruro, avuga ko aba bacukuzi bacukuye bakaza kugera ahantu bakabura umwuka bitewe n’uko munsi mu butaka ngo hari ahantu umuntu ashobora kugera agahura na Gazi (gas) ku buryo imukurura nk’uko abisobanura.

Ati “ni ukuvuga ngo hari area (ahantu) zimwe na zimwe mu butaka bitewe n’uko wenda baba batahaheruka hashobora kuzamo Gas noneho izo Gas akaba arizo ziba zirimo uburozi, noneho wayihumeka ugahita ufatwa ako kanya ku buryo upfa, ubundi bifata nk’uko amashanyarazi afata ku buryo bihita bigukurura bikagutura aho bishaka, ubwo rero nabo niko byabagendekeye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, Félicien Cyubahiro asobanura ko impanuka nk’izi aho abantu baburira umwuka mu kirombe zidakunze kubaho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu murenge wabo ku buryo atakwemeza ko byatewe n’uburangare.

Gusa ariko ngo mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bw’abacukuzi dore ko akenshi usanga impanuka zo mu birombe umubare munini zikunze guhitana ari urubyiruko, Cyubahiro yemeza ko hari ingamba zafashwe.

Ati “mu cyemezo twafashe rero muri ino case (ikibazo) duhuye nayo ni uko twabasabye ko bitarenze icyumweru kimwe baba nabo baguze iyo Dinamo kugira ngo nabo mu gihe havuka impanuka nk’iyo hajye haba ubutabazi bw’ibanze abaturage batarabura ubuzima”.

Kuva uyu mwaka watangira hamaze gupfa abacukuzi bane ba koperative COMIKAGI kuko kuwa 17/07/2014 ikirombe cyagwiriye abacukuzi barindwi bavanwamo mu gitondo bose ari bazima umwe ariwe witabye Imana ubwo igitaka cyamuridukanaga.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka