Ruli: Barindwi bari bagwiriwe n’ikirombe bose bavuyemo ari bazima

Ubwo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2014 ikirombe cya Koperative COMIKAG cyagwiraga abacukuzi barindwi b’iyi koperative mu Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2014 nibwo babashije kuvamo bose ari bazima.

Abari barengeweho n’igitaka ubwo bari bamaze kumanukamo hasi mu kirombe ni Albert Ngendahimana wavutse 1983, Damien Havugarurema wavutse 1987, Venuste Nsabimana wavutse 1988, Innocent Ndahayo wavutse 1982, Fulgence Bazimaziki wavutse 1992, Cyprien Nkomejimana 1972 hamwe na Xavier Manirakiza wavutse 1987.

Omar Yusuf Karambizi ni umukozi wa COMIKAGI ushinzwe Tekinike, ubushakashatsi n’ibijyanye n’umusaruro avuga ko baraye bakoresha uburyo bushoboka bwose kugirango bagere kuri bano bagabo ku bwamahirwe ahagana sa kumi n’ebyiri zirenga za mugitondo bakaba aribwo babagezeho mu gihe nabo barimo bagerageza kwishakira inzira.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’akagari ka Gikingo, Diogene Urimubenshi, nawe yemeje aya makuru ko ari mpamo akaba avuga ko abantu barindwi bose babashije kugerwaho ari bazima.

Urimubenshi asobanura ko impanuka yatewe no kuriduka k’umusozi ku buryo ibirombe bine byose byaridukiye icyarimwe gusa bikaba byaridukiye munsi y’ubutaka.

Umwe mu bavuye mu kirombe, Cyprien Nkomejimana, avuga barimo imbere mu kirombe ubundi bumva kirabatabye gusa ariko ngo bahise begamira kurunde nticyabasha kubataba.

Ati “ni ukuvuga ngo baraye badutaburura ariko natwe twakoresheje ibishoboka turitaburura duhuriramo hagati n’abadutabururaga”.

Nkomejimana akomeza asobanura ko igitaka kiriduka cyahise gifunga mu muryango kikanafunga mu mayira mo hagati gusa bakaza gukomeza gushakisha inzira kugeza aho bahuriye n’ababashakishaga.

Uretse abacukuzi barindwi bari mu kirombe ndetse bakaba babashije kurokoka, hari umugabo witwa Leonard Ntibayibuka wavutse mu mwaka wa 1958 wakomokaga mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi witabye Imana.

Gusa ariko ngo nubwo Ntibayibuka ariwe cyahitanye ntiyari yakinjiyemo kuko yamanukanwe n’ubutaka ubwo umusozi warimo kuriduka biba aribyo ntandaro y’urupfu rwa nyakwigendera.

Koperative COMIKAGI yatangiye mu mwaka wa 1986 ikaba ifite abanyamuryango 36 bafite abakozi babacukurira amabuye y’agaciro aribo barimo abagwiriwe n’ikirombe.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

imana ishimwe rwose kandi yakire uwo witabye imana

NKUBITO yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka