Rukomo: Kutagira sitasiyo ya Polisi byongera ubujura

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare buvuga ko kutagira sitasiyo ya Polisi aribyo bikurura abajura biganjemo ab’amatungo magufi.

Peninnah Ntibisasirwa atuye mu mudugudu wa Byimana akagari ka Rurenge, yahoze ari umworozi w’ingurube aza no kuzikuramo isambu yo guhingamo yaguze hafi miliyoni. Ariko yaje gucika ku bwrozi bwe kubera ubujura bwibasira ihene n’ingurube muri aka gace.

Abajura bagiye kubamaraho amatungo magufi kubera kutagira polisi mu murenge wabo.
Abajura bagiye kubamaraho amatungo magufi kubera kutagira polisi mu murenge wabo.

Agira ati “Ingurube zanteje imbere pe. Ariko abajura baraturembeje, ubu nta n’imwe nkifite. Ufite itungo baramurarira bugacya baritwaye.”

Uwishatse Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo yemera ko ubujura cyane ubw’amatungo bwateye indi ntera mu murenge ayobora. Akavuga ko impamvu bwiyongereye ariko uko santere ya Rukomo nayo itera imbere, abajura bahabonye abaguzi.

Indi mpamvu ariko ngo ni uko mu gihe indi mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare ifite sitasiyo ya Polisi, uwa Rukomo wo utayigira.

Ati “Uyu ni umujyi ukura ukurikira uwa Nyagatare. Nta polisi iba muri uyu murenge. Bituma abajura babona icyuho n’ubwinyegamburiro. Tubonye sitasiyo bagabanuka.”

IP Emmanuel Kayigi umuvugizi n’umugenzacyaha wa Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko n’ubwo intego ari uko buri murenge ugira sitasiyo ya Polisi ariko aho bitarashoboka bifashisha sitasiyo begeranye.

Ati “Hari ibikibura ku buryo twakwira hose ni ubwo ariyo ntego. Gusa ahegeranye byo nta kibazo cyakavutse kuko nta polisi ikorera muri uwo murenge. Ibyangombwa nibiboneka hose tuzahagera.”

IP Kayigi asaba ubuyobozi bwa Rukomo gukorana bya hafi na sitasiyo ya Gatunda, abajura badakomeza kwigabiza iby’abaturage.

Mu byumweru bibiri bishize gusa, mu murenge wa Rukomo hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho kwiba amatungo harimo n’inka.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 2 )

Hakazwe amarondo nubundi nago polisi yaba hose ubundi community policing nukwicungira umutekano dufatanyije na polisi iwacu ibyo byaracitse.

kagaju yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Buriya koko amarondo aramutse akorwa uko bikwiye ntiyahashya bariya bajura b’amatungo magufi mu gihe abo bapolisi bataraboneka? Nimucyo abaturage twese dufatikanye, niba hari utabaje dutabarane, benengango baraza kubicikaho

MACIBIRI yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka