Rukomo: Impanuka ya moto yakomerekeyemo abantu babiri
Abantu babiri bakomerekeye mu mpanuka ya moto yabereye ku gasanteri ka Cyuru mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi tariki 14/01/2013.
Umumotari witwa Nkudabera Francois ndetse n’umugenzi witwa Munezero Esperance warimo kugenda munsi y’umunsi y’umuhanda bakomeretse mu mutwe bikomeye.
Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Munyinya, aho bahise bitabwaho n’abaganga.

Abaganga bakurikirana abo barwayi batangaje ko ibikomere bagize bitageze ku magufwa ahubwo byafashe umubiri w’inyuma, ibyo bigatuma ku munsi w’ejo hazahita basezererwa bagataha.
Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ikorera mu karere ka Gicumbi irasaba abamotari kwitonda igihe batwaye ibinyabiziga kuko impanuka nyinshi zikunze kuba akenshi usanga zikunze guterwa n’abamotari.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|