Rukara: Abanyeshuri 5 barashinjwa kwiba mudasobwa 5 mu kigo cy’amashuri

Abanyeshuri batanu bo muri Ecole Secondaire Rukara bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, kuva tariki 12/04/2012, bakekwaho kwiba mudasobwa eshanu mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Muzizi ryo muri uwo murenge.

Abo banyeshuri bakekwaho kumena idirishya ry’icyumba izo mudasobwa zari zibitsemo baraziba, bahita bazijyana mu karere ka Muhanga tariki 10/04/2012. Umuntu bazibikije yarazifunguye asanga zirimo inyandiko [data] zo mu ishuri rya Groupe Scolaire Muzizi, kuko we ubusanzwe ngo ari umwarimu muri iryo shuri.

Uwo mwarimu niwe wahise amenyesha ubuyobozi bw’ishuri rya Groupe Scolaire Muzizi ko mudasobwa z’iryo shuri zibwe, anabimenyesha inzego z’umutekano zita muri yombi abo banyeshuri bahita basubizwa mu murenge wa Rukara, aho bafungiye kuri sitasiyo ya polisi.

Abazamu b’iryo shuri ryibweho izo mudasobwa babwiye inzego z’umutekano ko batigeze bamenya aho abo bana bameneye kugira ngo babashe kwiba izo mudasobwa; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ngabonziza Bideri Vincent avivuga.

Ngabonziza avuga ko yumva abo bana bakwiye gushyikirizwa ubutabera kuko ubujura nk’ubwo abo bana bakoze budakwiye kwihanganirwa” nk’uko yabisobanuye mu kiganiro kuri telefoni.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka