Ruhuha: Umugore w’imyaka 50 yapfiriye ku munyamasengesho ubwo bamusengeraga
Umugore witwa Sibomana Josepha w’imyaka 50 y’amavuko yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 21/4/2014 ubwo yari ku munyamashengesho witwa Mwihangane Josephine wamusengeraga ngo akire irwara yari arwaye.
Nyakwigendera wari utuye mu mudugudu wa Kanombe mu kagari ka Gikundamvura mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera yari amaranye igihe irwara nibwo abaturanyi be bamuhetse maze bamujyana kuri uwo munyamasengesho mu mudugudu wa Kagasera mu kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha ngo amusengere akire nk’uko bivugwa na Mukeshimana Triphine umwe wo mu muryango we.
Yagize ati “abaturage bamujyanye kuwa 18/4/2014 kuko ngo uwo munyamasengesho twari twarabwiwe ko afite ububasha bwo kumusengera maze agakira indwara yararwaye, ariko siko byagenze kuko bantabaje mu gitondo bambwira ko yashizemo umwuka”.
Ku rundi ruhande ariko umugabo w’uwo munyamasengesho witwa Ngiruwigize avuga ko uwo murwayi bamuzanye mu rugo rwe ngo umugore we amusengere ariko nyuma bakamwirukana kuko ngo basanze bitashoboka ko akira.
Ati “ubwo baramujyanye ariko baza kumugarura ku cyumweru mu gitondo yirirwa aho ariko yitaba Imana mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 21/4/2014”.
Avuga ko ubusanzwe umugore we afite ubushobozi bwo gusengera abarwaye bagakira kuko banamwita umuhanuzi kuko yari amaze imyaka itatu abikora, akaba asengera kuri kiriziya gatorika.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu burukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPER Nyamata naho Mwihangane Josephine afungiye kuri sitasiyo ya Ruhuha.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|