Ruheru: Hatwitswe ibiro 22 by’urumogi hanamenwa litiro 20 za kanyanga

Mu kagari ka Kabere, umurenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatanu hatwistwe ibiro 22 by’urumogi hanamenwa litiro 20 za kanyanga byose byafashwe hirya no hino muri aka karere.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyaruguru Supt Baramba Eduard yasabye abaturage b’umurenge wa Ruheru n’ab’akarere ka Nyaruguru muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge batanga amakuru kuho baba babikeka kugirango ababinywa n’ababicuruza bahanwe.

Urumogi rwatwikiwe imbere y'abaturage.
Urumogi rwatwikiwe imbere y’abaturage.

Yagize ati “Mbere na mbere umutekano ni uw’abaturage kandi biriya biyobyabwenge biba biri mu baturage nibo babinywa, nibo babicuruza.Uruhare rwabo rwa mbere ni ukumenyesha inzego z’umutekano aho biherereye, ababinywa n’ababicuruza bagahanwa, kugirango urubyiruko rwacu rutazakomeza kwicwa n’ibiyobyabwenge kandi duhari nk’inzego z’umutekano n’inzego z’abaturage.”

Supt Baramba kandi yavuze ko ubu polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyaruguru, cyane cyane binyuze mu biganiro bitangirwa mu mashuri no mumatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge agenda ashingwa mu bigo by’amashuri.

Fabien Niyitegeka Vice Mayor Economique, amena kanyanga.
Fabien Niyitegeka Vice Mayor Economique, amena kanyanga.

Abaturage bo mu murenge wa Ruheru nabo bavuga ko ibiyobyabwenge byangiza imitekerereze y’abantu, ku buryo ngo uwabinyoye nta terambere ashobora kugeraho mu muryango we.

Uwizeyimana Claude atuye mu kagari ka Mishungero avuga ko yishimira uburyo polisi idahwema gutahura abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge ikabashyikiriza ubutabera. Uwizeyimana kandi avuga ko gahunda yo kumena no gutwika ibiyobyabwenge imbere y’abaturage bituma abaturage basobanurirwa ububi bwabyo bakabyirinda.

Uwizeyimana avuga ko nk’umuturage ngo yafashe ingamba zo kujya aranga aho abonye abanywa ibiyobyabwenge cyangwa se aho babicuruza kugirango bahanwe.

Supt Baramba Eduard, uyobora polisi mu karere ka Nyaruguru.
Supt Baramba Eduard, uyobora polisi mu karere ka Nyaruguru.

Ati “Nyewe ubwange nk’uwo nabibonana, ni uguhita mbibwira ubuyobozi nti ngwino nkwereke ahari nka byabindi twatwikiraga mu Ruheru.”

Mu karere ka Nyaruguru ukwezi kw’imiyoborere myiza kwahujwe n’ukwezi k’umutekano.Muri uku kwezi hafashwe litiro zisaga 220 za kanyanga harimo na 20 zamenwe mu murenge wa Ruheru, hanafatwa ibiro 22 by’urumogi ari nabyo byatwikiwe mu Ruheru.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka