Ruhango: Yiyahuye nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 6 ku gahato

Bavakure Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngororero yiyahuje umuti wica udusimba mu myaka mu gitondo cya tariki ya 18/01/2015 bamusuka amata ariko biba iby’ubusa arapfa.

Uyu mugabo wari warinjiye umugore w’imyaka 25 y’amavuko wari usanzwe ufite umwana w’imyaka 6 yabyaranye n’undi mugabo, bivugwa ko tariki ya 17/01/2015 aribwo yamufashe ku ngufu akamusambanya.

Uyu mugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ngo yaraye amutonganya cyane ndetse amubwira ko atari bwihanganire ibyo yakoreye umwana we ko agomba kubibwira ubuyobozi, bikaba bivugwa ko uyu mugabo ashobora kuba yagize ubwoba agahitamo kwiyahura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin, yavuze ko aya makuru bayamenye mu gihe cya saa kumi n’imwe z’igitondo, ubu umurambo ukaba watwawe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho umwana nawe akaba arimo gupimwa n’abaganga kugira ngo koko barebe niba yahohotewe.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka