Ruhango: Yishinganishije mu nzego z’umutekano atinya ko umuryango yashatsemo wamugirira nabi bapfa isambu

Umubyeyi witwa Nyirabahire Venansiya utuye mu mudugudu wa Nyamugari mu kagari ka Gafunzo umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, yishinganishije mu nzego z’ubuyobozi n’izumutekano kuko yabonaga ibibazo biri mu muryango yashatsemo bishobora guhitana ubuzima bwe.

Nyirabahire avuga ko afitanye urubanza n’umugabo witwa Rurayi Eldephonse uva inda imwe na sebukwe (Rufuku Tarcisse) rw’isambu yasigiwe n’umugabo we Matabaro Eldephonse mu mwaka w’1994.

Rurayi ngo yari yarahunze mu mwaka 1959 ahungutse mu 1994 asanga mukuru we n’umuhungu we barapfuye. Rurayi yatangiye kurega Nyirabahire mu nzego z’abunzi mu mwaka wa 2006 avuga ko umukazana we yamutwariye isambu yasize igihe yahungaga.

Abunzi basanze ibyo Rurayi aregera bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni zirindwi kandi abunzi badafite uburenganzira bwo kuruburanisha baboherereza mu rukiko rw’ibanze rwa Byimana.

Nyirabahire avuga ko kubera ikibazo cya ruswa yatangwaga na sebukwe Rurayi, byatumye atsindwa mu rwibanze rwa Byimana ajuririra mu rwisumbuye rwa Muhanga naho aratsindwa.

Yaje kujya kureba ushinzwe ubujyana mu by’amategeko “MAJ” mu karere ka Ruhango, kugira ngo amugire inama y’uko yasubirishamo urubanza kuko atari yishimiye uko byagenze.

Ushinzwe ubujyanama mu karere ka Ruhango ngo yabwiye Nyirabahire ati, “umuntu watsindiwe mu rwibanze rwa Byimana akanatsindirwa mu rwisumbuye rwa Muhanga, ngo niyo yajya kwa perezida wa Repiburika cyangwa ku rwego rw’umuvunyi ngo ntacyo byatanga”

Muri cyo gihe ariko sebukwe Rurayi baburanaga isambu yahise yitaba Imana.

Umuhungu wa Nyirabahire wigaga yahise atambamira urubanza mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga aburana n’abana ba Rurayi isambu arayitsindira.

Nyirabahire n’umuhungu we bagiye guteza kashe mpuruza mu rwisumbuye rw’i Nyanza ngo bahabwe ibyabo bahahurira n’abana ba Rurayi baje kuhajuririra. Urukiko rwa Nyanza rwababuranishije tariki 21/02/2012, urubanza ruzasomwa ku itariki ya 23/03/2012.

Nyirabahire avuga ko igihe isambu yari amaze kuyitsindira ngo yagiye ahura n’ibibazo bikomeye ku buryo akeka ko ashobora no gushimutwa.

N’ikiniga ashaka kurira agira ati “abantu baraje ari ninjoro bari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari nka saa mbiri barambwira ngo polisi ya Mutara irabantumye ndabyanga baramfata bashaka kunyambika amapingu nkomeza gusakuza barandeka baragenda”.

Hagati aho abana ba Rurayi bagiye mu mirima ye batemagurira hasi imibyare n’imyumbati barayirimbagura ubu ngo asigaye nta cyo gutungisha abana afite; nk’uko Nyirabahire abivuga.

Ibi byatumye ajya kwishinganisha kuri polisi ya Ruhango, n’iya Mutara mu murenge wa Ruhango.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, Epimaque Twagirumukiza, avuga ko nta muntu ugomba kurenganwa kuko ibihe tugezemo nta muntu ugomba kuba hejuru y’itegeko. Yasabye Nyirabahire Venansiya ko agomba kuza akegera ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukamufasha mu kibazo cye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka