Ruhango: Yimuriwe mu wundi murenge kubera ubusinzi we akavuga ko yahawe akato kubera SIDA
Yamuragiye Rosary wari utuye mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Gafunzo, umurenge wa Mwendo, yimuriwe mu mudugudu wa Dusenyi akagari ka Rukina umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango kubera ikibazo cy’ubusinzi.
Nubwo ubuyobozi bw’akagari ka Gafunzo buvuga ko bwimuye Yamuragiye kubera gusinda cyane, we avuga ko yimuwe kubera akato ahabwa n’abaturage kuko yanduye virusi itera SIDA.
Ikibazo cyatangiye tariki 06/12/012, ubwo abana ba Yamuragiye bafataga umwana wa Laurence Nyiransabimana bakamwogosha. Nyiransabimana n’umugabo we Sebahutu, ngo badukiriye abana ba Yamuragiye barabakubita babashinja ko babandurije umwana SIDA.
Yamuragiye, avuga ko yagiye kuregera umukuru w’umudugudu wa Nyamugari, Musonera Akexis, ngo aze amubarize impamvu abana be bakubitswe.

Umuyobozi w’umudugudu aho kuza ngo akemure iki kibazo ahubwo yazanye n’igitero bakubita Yamuragiye bamubwira kwimuka muri uyu mudugudu akajya gutura ahandi dore ko yari n’umwimukira ukomoka mu karere ka Karongi.
Uyu mubyeyi akimara gukubitwa yirukanse mu nzego zitandukanye, harimo n’ubuyobozi bw’umurenge bwamusabye kujyana ikibazo cye ku kagari ngo ariho gikemurirwa.
Nzabasabira Celestin uyobora akagari ka Gafunzo avuga ko akimara kwakira iki kibazo, yahise yohereza itsinda ry’inzego z’urubyiruko n’abagore ngo bajye gukemura iki kibazo mu mudugudu Yamuragiye atuyemo.
Izi nzego zigeze muri uyu mudugudu wa Nyamugari, zakoresheje inama n’abaturage, abaturage bavuze ko uyu mugore yabajengereje n’ubusinzi ndetse banamushinja guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Iyi nama y’abaturage babifashijwemo n’izi nzego, bahise bategeka Yamuragiye kwimukira ahandi akava muri uyu mudugudu ngo kuko barambiwe ubusinzi bwe; nk’uko umuyobozi w’akagari ka Gafunzo yabidutanagarije kuri terefone tariki 14/01/2013.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gafunzo, avuga ko yemera ko Yamuragiye afite virusi itera SIDA akavuga ko atariyo yatumye yirukanwa aho yari atuye mbere.
Yamuragiye we uhamya ko yimuwe kubera akato ahabwa n’abaturanyi be, asaba inzego bireba guha inyigisho zihagije abaturage, kuko umuntu kenshi yandura SIDA atazi naho iturutse ndetse ngo abayobozi babonerana abafite virusi itera SIDA bagafatirwa ingamba.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese kumwimura mu murenge bamujyana muwundi cg mu kagari bamujyana mukandi byo babifitiye uburenganzira? ese byakemura iki? ko naho agiye naho azakomeza gutyo numva rereo abayobozi binzego zibanze bagomaba kumenya aho uburenganzira n’ububasha byabo bigarukira mbere yo gufata ibyemezo .
Arikose kweli ko ikirego(gutabaza) aruko umuryango wa YAMURAGIYE bakubiswekuko abana bogoshye uwo mwana wa NYIRANSABIMANA batabifitiye uburenganzira icyaha cyubusinzi ndetse noguteka ibiyobya bwenge byaje gute ko ataribyo byari bibajyanye. Abakodesha turafitwe kuko bigaragara yuko ari akato abo baturage bafatiye umuryango wa YAMURAGIYE.
ariko kweri imiyoborere yo mu cyaro ijya indangiza!ubwo se niyo bwaba ari ubusinzi bwatumye yimurwa, aho agiye ni mu ishyamba nta bantu bahatuye? babanje kumukubita bafatanyije n’umukuru w’umudugudu, hanyuma bamwimuriye ahandi, nizere ko banamwubakiye ariko! Ruhango rwose inyibukije ko kera muri Repubulika ya 1 & 2, iyo batagushakaga bakuregaga indiscipline noneho bakaguha mutatio disciplinaire ku KIBUYE! nk’aho abavukiye ku Kibuye turi ibicibwa! Ruhango rwose wisubira mu mateka mabi!
Ibibera mu cyaro ni agahoma munwa!Hanyuma se aho agiye bo ntibagowe? Ubundi hari umuturage ubuza undi gutura aho ashaka mu gihugu cye? Imiyoborere yo mu cyaro ni iyo gucungirwa hafi nyamara.
Ariko harya niyo umuntu yaba ari umusinzi ninde ufite uburenganzira bwo kumwirukana aho atuye?? Abo bayobozi bakurikiranywe banigishwe uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Nonese aho yimukiye ho nta bwo bakeneye umutekano ndunva ari akarengane
Abo bantu nta burenganzira bafite bwo kwirukana uwo mubyeyi
aho yaratuye kuko itegeko nshinga tugenderaho riha uburenganzira umuturage wese bwo gutura aho ashatse!Niba hari ibindi yakoraga bibangamiye umutekano hari amategeko abihana bagombye kumuregera inzego zibishinzwe ariko mbisubiremo rwose bararengereye.