Ruhango: yarashwe n’abagizi banabi bashaka kumwambura moto

Iryivuze Damien w’imyaka 26 utuye mu kagari ka Tambwe umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yarashwe n’abagize banabi mu ijoro rishyira tariki 31/05/2012 bashaka gutwara moto ye ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Igihe Iryivuze yari mu nzira ataha yahagaritswe n’abagizi ba nabi igihe atarahagarara baba bamurashe isasu rimufata ku gutwi barongera bamurasa irindi ku muhogo.

Ku bw’amahirwe abaturage bahise batabara bavuza induru nyinshi inzego z’umutekano zirahagoboka; nk’uko bitangazwa na Jean Paul Nsanzimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.

Inzego z’umutekano zicyimara kuhagera abagizi ba nabi bahise biruka kugeza ubu bakaba batari bamenyekana, icyakora ngo iperereza rirakomeje; nk’uko Nsanzimana abivuga.

Iryivuze Damien wari usanzwe akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto muri Ruhango, ubuzima bwe burimo gukurikiranirwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHK).

Hari hashize igihe kinini mu mujyi wa Ruhango hatumvikana ubujura bukoreshejwe intwaro; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango abivuga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje nukuri.

ntwariyishema clement yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka