Ruhango: Yagwiriwe n’umukingo acukura umucanga ahita yitaba Imana
Ntakirutimana Manasseh w’imyaka 22 y’amavuko, yitabye Imana agwiriwe n’umukingo ubwo yacukuraga umucanga wo kubakisha.
Iyi mpanuka yabaye tariki ya 23/11/2014, mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Habimana Félicien avuga ko Ntakirutimana yari ari gucukura umucanga wo kubakisha ni uko agwirwa n’umukingo umuta mu mazi y’umugezi wa Ruhondo ahita apfa. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugir ango ukorerwe isuzumwa.
Ntakirutimana yitabye Imana nyuma y’igihe gito hapfuye undi muntu muri uyu murenge aguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro nabwo aridukiweho n’umukingo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|