Ruhango: Yafatanywe urumogi arujyanye i Nyanza
Mucyurabuhoro Jean Bosco w’imyaka 45 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, akurikiranyweho gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gace k’Amajyepfo.
Mucyurabuhoro yatawe muri yombi tariki ya 10/11/2014 mu gihe cya ku manywa afite ibiro bibiri by’urumogi yari avanye mu karere ka Muhanga arutwaye mu karere ka Nyanza ahitwa Butsinda, agace gahana imbibi n’akarere ka Ruhango.
Uyu mugabo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango nyuma y’uko umwe mu baturage bari kumwe mu modoka atahuye ko afite iki kiyobyabwenge cy’urumogi, azitungiye agatoki nazo zihita zimuta muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza ashimira uruhare rw’abaturage mu kugaragaza abakora ibitemewe n’amategeko, agasaba abakirangwa no gushaka inyungu zihuse mu buryo butemewe n’amategeko kubicikaho.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|