Ruhango: Yafatanywe imisongo 101 y’urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 07/02/2012, umusore witwa Mpawenimana Jean Bosco wo mu kagari ka Nyamagana ko mu murenge wa Ruhango yafatanywe imisongo igera ku 101 y’urumogi.

Uyu musore yafashwe mu gikorwa cyo gufata abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge mu murenge wa Ruhango cyari cyateguwe n’ingabo zifatanyije na polisi. Kugeza ubu Mpawenimana ari mu maboko ya polisi ku biro bya Nyamagana.

Umuyobozi w’umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul, yasabye abaturage bo muri uyu murenge kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka zikomeye ndetse anabasaba by’umwihariko kujya batanga makuru igihe babonye umuntu wese ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.

Nsanzimana Jean Paul yagize ati “icyo dusaba abaturage ni ukwirinda gucuruza no kunywa ibyo biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abaturage ndetse bikanadindiza iterambere.”

Mu kwezi gushize akarere ka Ruhango kari kakoze urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kukavugwamo aho urubyiruko rutungwa agatoki kuba arirwo rufata iya mbere mu kubikoresha.

Umwaka ushize, abantu bagera kuri 30 bo mu karere ka Ruhango bapfuye bazize ibiyobyabwenge naho ibinyabiziga 90 bikora impanuka ziturutse ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka