Ruhango: Yafashwe yiba ihene aruma ushinzwe umutekano amuca itama

Ndahimana Claude w’imyaka 24 afungiye kuri station ya police ya Nyamagana guhera tariki 02/06/2012 azira kuba yaribye ihene agakomeratsa ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyete akagari ka Kayenzi umurenge wa Ntongwe akarere ka Ruhango.

Tariki 01/06/2012 nibwo Ndahimana Claude yibye ihene ya Mukankiko Agnes utuye mu mudugudu wa Ntungamo mu kagari ka Kayenzi ayitwara mu masaka arayiniga irapfa, ariko abaturage bahita bamugwa gitumo baramufata ndetse banahuruza abashinzwe umutekano.

Ushinzwe umutekano ku rwego rwa “community policing” mu muduguda wa Kanyete, yafashe Ndahimana agirango bamugeze ku rwego rwa polisi Ndahimana aramurwanya kugeza ubwo amurumye itama akarikuraho.

Abaturage bo mu kagari ka Kayenzi ari nako Ndahimana atuyemo, bavuga ko amatungo yabo yari amaze kubashiraho batazi abayiba ariko ngo batangiye kugarura icyizere ubwo abajura batangiye gutabwa muri yombi.

Polisi mu karere ka Ruhango irashishikariza aba baturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka