Ruhango: umwana w’imyaka 14 yatwawe n’umugezi aburirwa irengero

Nshimiyimana w’imyaka 14 y’amavuko mwene Nzaramba Evariste na Uwimana Seraphine yitabye Imana tariki 29/04/2012 atwawe n’umugezi wa Kiryango uherereye mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango.

Ubu ubuyobozi bufatanyije n’umuryango we buracyashakisha umurambo wa nyakwigendera utaraboneka kuva yarohama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo Felicien Habimana, avuga ko Nshimiyimana yarohamye ubwo yari agiye kureba umupira w’amaguru w’abarimu waberaga ku kibuga cya Cyunzwe. Nshimiyimana yigaga ku kigo cya mashuri y’isumbuye cya Mwendo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka