Ruhango: umwana w’imyaka 14 yatwawe n’umugezi aburirwa irengero
Nshimiyimana w’imyaka 14 y’amavuko mwene Nzaramba Evariste na Uwimana Seraphine yitabye Imana tariki 29/04/2012 atwawe n’umugezi wa Kiryango uherereye mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango.
Ubu ubuyobozi bufatanyije n’umuryango we buracyashakisha umurambo wa nyakwigendera utaraboneka kuva yarohama.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo Felicien Habimana, avuga ko Nshimiyimana yarohamye ubwo yari agiye kureba umupira w’amaguru w’abarimu waberaga ku kibuga cya Cyunzwe. Nshimiyimana yigaga ku kigo cya mashuri y’isumbuye cya Mwendo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|