Ruhango: Umuvuduko ukabije wari utumye umwana ahasiga ubuzima

Francois Rusagara, utwara moto ifite purake RB 781 T, ukorera mu karere ka Ruhango yagonze umwana arakomereka bikabije ku mugoroba wa tariki 28/04/2012 kubera umuvuduko mwinshi.

Abaturage barebaga iyi mpanuka iba bavuga ko akana kagonzwe kashakaga kwambuka umuhanda ariko kubera umuvuduko mwinshi umumotari yari afite ahita akagonga ariko ku bw’amahirwe ntikapfa.

Umwana wagonzwe yahungabaye bikomeye
Umwana wagonzwe yahungabaye bikomeye

Nyuma y’iyi mpanuka ari uwagonze n’uwagonzwe bose ubuzima bwabo bwari bumerewe nabi bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo mu murenge wa Ruhango.

Abaturage baturiye umuhanda wa kaburimbo bavuga ko kugeza ubu ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga ubahangayikishije.

Abaturage batabaye nyuma y'impanuka. Uryamye hasi ni Francois wari utwaye moto
Abaturage batabaye nyuma y’impanuka. Uryamye hasi ni Francois wari utwaye moto

Ukwezi kwa Mata kwagaragayemo impanuka 3 zikomeye; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Jean Paul Nsanzimana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka