Ruhango: umusore yafatanywe bure 93 z’urumogi
Buregeya Etienne w’imyaka 21 wo mu mudugudu wa Kinama, akagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana azira gucuruza urumogi.
Buregeya yatawe muri yombi mu ijoro rya tariki 05/07/2012 n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango afite udupfukika “bure “ 93. Inzego z’umuteno si ubwa mbere zifatanye Buregeya urumogi, kuko ngo hari n’ikindi gihe zigeze kumufata arazicika.
Uyu musore yiyemerera ko acuruza urumogi akaba urugurishiriza mu kagari atuyemo ka Munini.
Akarere ka Ruhango kari bu turere tugaragaramo abakoresha n’abacuruza cyane ikiyobybwenge cy’urumogi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|