Ruhango: Umusore uheruka kwica umuntu yitabye Imana

Macumi Azalias w’imyaka 26, yashatse gutema abapolisi n’abaturage tariki 18/10/2012 ubwo ba muhigaga aho yari yihishe mu ishyamba ariko ntibyamuhira kuko yahise araswa akagwa aho.

Uyu musore yarimo gushakishwa nyuma yaho we na mugenzi we Gahimana Alex bateye muri butike ya Uramutse Sylvin tariki 16/10/2012 bagatera icyuma uwitwa Bimenyimana Hozian bikamuviramo urupfu.

Aba basore bombi bo mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo, bakimara gukora ibi bahise baburirwa irengero ariko nyuma abaturage baje gutungira agatoki inzego z’umutekano aho bari bihishe mu kizu kinabamo abantu hafi y’ishyamba.

Tariki 18/10/2012, abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bakoze igikorwa cy’umukwabo wo gufata aba basore. Bakigera aho bari bihishe basanze bagifite ibikoresho bakoresheje bica Bimenyimana nanone biteguye kubikoresha ku muntu wese uri buze abashakisha.

Uwitwa Macumi we akibona abapolisi n’abaturage yahise ashaka kubarwanya akoresheje icyuma yari afite. Gusa ntibyamuhiriye kuko yahise araswa akagwa aho.

Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango, zivuga ko umugambi wazo utari uwo kurasa uyu musore, gusa ngo byabaye uburyo bwo gutabara abaturage bari aho kuko bari bamaze gusatirwa n’uyu musore ashaka kubatera ibyuma.

Mugenzi wa macumi witwa Gahimano Alex we yahise acika akomeza kwihisha nawe akaba akomeje gushakishwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabasuhuje , mfite akabazo maze gutanga ibitekerezo inshuronyinshi , ariko nta feedback , comment kuruyu warashwe azira gukora urugomo reka Abandi barebereho kuko urugomo muriyiminsi mumagepfo birakabije , Police Idufashe Itabare Abaturage , hasigaye hari Abajurabenshi ,

G yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka