Ruhango: Umusaza w’imyaka 74 bamusanze hafi yiwe yitabye Imana
Umurambo w’umusaza Niyibizi Straton bawusanze hafi y’urugo rwe mu mudugudu wa Kabiha akagari ka Mutara umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango mu gihe cya saa tatu z’ijoro tariki 28/07/2013.
Murasira Bonaventure uyobora akagari ka Mutara avuga ko uyu musaza yari yiriwe mu bukwe bw’umukobwa abereye se wabo mu kagari ka Karima. Uyu musaza niwe wasabwaga uyu mukobwa.
Murasira avuga ko urupfu rw’uyu musaza rushobora kuba rwatewe n’umukingo uri hafi yiwe, kuko amaze guherekeza abashyitsi yahise ataha, bagakeka ko ashobora kuba yarawumanutseho akagwa hasi agahita apfa.
Gusa inzego z’umutekano zo zivuga ko zigomba gukora iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye urupfu rwe. Umurambo wanyakwigendera wahise utwarwa mu bitaro bya Kabgayi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire kandi Forty hamwe n’abawe mukomeze kwiyumanganya...turamwibuka mu gasengesho kacu...Ukomere.
Uyu ni uwanjye. Yiciwe hafi yiwe nkuko byagaragajwe na raporo ya muganga. Yanizwe kugeza ubwo igufa rimeneka banamutera ikintu mu mutwe. Imana imwakire gusa