Ruhango: Umurwayi wari muri Ambulance yakoze impanuka yitabye Imana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umwana wari urwariye mu bitaro bya Kinazi akaremba akaza kujyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) i Huye ariko imbangukiragutabara yari imutwaye igakora impanuka, yitabye Imana azize uburwayi busanzwe.

Uwo mwana yajyanywe kwa muganga ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021 mu masaha ya saa tatu, imbangukiragutabara yari imutwaye ikorera impanuka mu Murenge wa Ruhango ahitwa ku Musamo ariko ngo ntiharamenyekana icyayiteye, aho yaje gukurwa n’indi mbangukiragutabara we na nyina bakomereza ku bitaro bya (CHUB) i Huye ari na ho yashiriyemo umwuka ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko raporo z’abaganga ku rupfu rw’uwo mwana rwatewe n’uburwayi busanzwe ntaho buhuriye n’impanuka ariko ko inzego z’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi zakoze iperereza ku buryo n’uwashaka gukurikirana iyo dosiye ku rupfu rw’uwo mwana ari uburenganzira bwe.

Agira ati “Polisi irapima bikagaragara ko ari impanuka isanzwe yabereye ku Musamo mu murenge wa Ruhango kuri abo bane bakoze impanuka harimo umushoferi n’umuforomo wari ushinzwe gukurikirana umurwayi, naho umwana bari batwaye na nyina nta kibazo bagize gikomeye kuko banakomereje kwa muganga bakometerse gahoro bakomereza kumwitaho”.

Yongeraho ati, “Uwo mwana yari arembye arwaye impiswi baje no kumupimamo Covid-19 basanga amaraso adatembera neza ku buryo bahisemo kumwohereza ku bitaro bikuru ari na ho yaguye ku wa Gatanu ariko abaganga bemeza ko nta ho bihuriye n’impanuka, nyina we ameze neza kuko ntabwo yakomeretse cyane bavuwe byoroheje nta n’ubwo bigeze bajya mu bitaro”.

Mayor Habarurema avuga ko nta rwitwazo rwo kurega rwakabayeho kuko raporo ya muganga igaragaza ko umwana yishwe n’uburwayi busanzwe budafite aho buhuriye n’impanuka kandi nyina w’umwana azi neza ko umwana we yari arembye.

Agira ati “Icya mbere ni uko impanuka ari impanuka ni ibisanzwe bibaho, umuntu wapfushije uwe hakorwa ibizamini bw’icyamwishe kandi ntabwo umurwayi yishwe n’impanuka kuko na nyina yarabibonaga ko umwana we atishwe n’impanuka kandi n’abaganga barabiganiriye”.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko nta kintu ubwishingizi bwigeze bumarira uwo muryango kubera urupfu rw’uwo mwana kuko ntaho ruhuriye n’impanuka, ariko ko uwashaka kubikurikirana nta kibazo yabikora kuko urwego rw’Akarere rwo nta kindi rwakongeraho usibye gufata mu mugongo umuturage wagize ibyago nk’uko bigenda no ku bandi.

Avuga ko ibitaro by’Intara bya Kinazi ari byo bifite mu nshingano gukurikirana umushoferi n’abo yari atwaye kuko hari inzego zibishinzwe, kandi ko nihagira ibikurikiranwa bizakorwa nta kibazo raporo zose zakozwe zigahuzwa.

Turacyagerageza gushaka ubuyobozi bw’ibitaro n’umubyeyi wabuze umwana ngo tumenye icyo bavuga ku rupfu rw’uwo mwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Tuzasenga bizashira ariko kandi
Ubuyobozi budufashe duce akarengane

Gakende yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Isibaniro ry’ibibazo ryizingiye muri RUhango tuzarikizwa niki koko?ndumva mayor ariwe wakurikiranwa mbere kuko avugira urwego adahagarariye cg yahise asimbura DG wa Kinazi?
2.iyi mvugo akoresha ntabwo ikwiriye umuyobozi nkawe wo kurwego rwa mayor kuko ako ni agashinyaguro,kuko kuba bari bamwohereje ku bitaro bikuru ntabwo byari bisobanuye ko agiye gupfirayo;abajyayo bose ntabwo bapfa.
Ndumva mbuze icyo nkubwira kukooooo

Kofi yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Nhatar ariko turasenga

Gakende yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Meya ndakugaye uri muganga iryo riba ibanga ur rwivanga nta kirego

Karyi yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Mubikurikirane kuko ayo magambo menshi barimo kuvuga afite icyiyihishe inyuma. Insurance wasanga yamaze kubyivangamo tayari.

Albert Mugabo yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Mubikurikirane kuko ayo magambo menshi barimo kuvuga afite icyiyihishe inyuma. Insurance wasanga yamaze kubyivangamo tayari.

Albert Mugabo yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka