Ruhango: Umurambo wa Nshimiyimana wabonetse mu karere ka Muhanga

Nyuma y’iminsi itatu Nshimiyimana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango atwawe n’umugezi wa Kirwango, umurambo we watoraguwe n’abaturage bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga tariki 02/05/2012.

Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage batuye mu murenge wa Mwendo bwari bumaze iminsi bushakisha umurambo wa nyakwigendera mwene Nzaramba Evariste na Uwimana Seraphine barawubuze.

Haje amakaru avuga ko umurambo w’uwo mwana uri mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga maze ubuyobozi buhita bujya kumuzana kugira ngo ashingurwe; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Felicien Habimana.

Habimana avuga ko bageze mu murenge wa Nyarusange bagasanga abaturage bamukuye mu mazi kuko umurambo we warerembaga hejuru y’amazi.

Nshimiyimana yarohamye tariki 29/042012 ubwo yari agiye kureba umupira w’amaguru w’abarimu waberaga ku kibuga cya Cyunzwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka