Ruhango: umurambo w’umwana watoraguwe mu mugezi wa Base

Umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu utaramenyekana, watoraguwe n’abaturage mu mugezi wa Base mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04/05/2012.

Hari mu masaha y’isaa Tanu za manywa ubwo abahinzi bahingaga hafi y’umugezi wa Base, babonye umurambo w’umwana ureremba hejuru y’amazi. Bahise bashoka muri ayo mazi bawukuramo, bahita batabaza inzego z’ubuyobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, yatangaje ko ko bahise bajyana uwo murambo ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’uyu murenge buri mu gikorwa cyo gushakisha aho uyu mwana yaba yaturutse, kugira ngo ashyingurwe, nk’uko Habimana yakomeje abiangaza.

Yagize ati: “Gehera ninjoro turimo gutanga amatangazo mu mirenge duhana imbibi kugira ngo turebe ko ba nyiri uyu mwana baboneka”.

Imirenge ihana imbibe n’umurenge wa Mwendo harimo umurenge wa Bweramana, Byimana yo mu karere ka Ruhango, n’umurenge wa Mukinga wo mu karere ka Nyanza yose ikorwaho n’umugezi wa Base.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka