Ruhango: umurambo w’umusaza w’imyaka 73 watoraguwe munsi y’umukingo
Umurambo wa Kayumba Vincent w’imyaka 73 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kamugaza, akagari ka Bunyogombe, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango watoraguwe tariki 09/07/2012 munsi y’umukingo muri uwo mudugudu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyamwishe kuko nta bimenyetso biragaragazwa ariko umurambo wa nyakwigendera ubu wagejejwe mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Abaturage bazi uyu musaza, bavuga ko ashobora kuba atishwe ahubwo ashobora kuba yarenze hejuru y’uyu mu kingo kubera inzoga yari yiriwe anywa agahita yitaba Imana.
Mu kagari ka Bunyogombe nyakwigendera yari atuyemo nta bintu by’impfu zitunguranye zari zikunze kuhagaragara, icyakora ubu ngo hagiye gukorwa iperereza rihagije kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu musaza; nk’uko bitangazwa na Jean Paul Nsanzimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|