Ruhango: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yafatanywe Kanyanga

Nsengiyumva Felix uyobora akagari ka Gishwero mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki 01/07/2013 nyuma yo gutabwa muri yombi ahetse litiro eshanu z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Uyu muyobozi yafatanywe n’undi muturage witwa Sinzabakurira Leopard mu gihe cya saa kumi nimwe ubwo bari bavuye mu kagari ka Saruheshyi bagafatirwa mu kagari ka Kamujisho muri uyu murenge wa Mwendo nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien.

Babimana akomeza avuga ko kugeza ubu aba bagabo bafungiye kuri polisi ya Mwendo bakaba babazwa aho iyo Kanyanga yari igiye.

Gusa Habimana atangaza ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari atari amuziho ingeso zo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wowe wiyita James K. uwerekeza BYIMANA avuye Saruheshyi anyura KAMUJISHO? Ahubwo ko yaba ahajya kure?Wajyiye uvuga ibyo uzi???

Wijijisha yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ariko wasanga uwo muyobozi w’akagali yarafatanye kanyanga uwo muturage amujyanye kuri Police ya Byimana ntawamenya.

James K. yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ng’uko uko tuyobowe ng’izo inzego z’ibanze ng’iyo imikorere yazo bababwira. None se ubwo uwo gitifu utwara kanyanga azahana abayinywa cyamgwa azabaca ruswa bigendere? None se ......Ariko izi ngirwabayobozi abo hejuru bazidukijije koko tukiyubakira u Rwanda rwiza.

Inzego zo hejuru zitabare yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka