Ruhango: umugore n’umwana barakekwaho urupfu rw’umugabo w’uyu mugore
Mukandanga Esperance n’umuhungu we Habinshuti Simon w’imyaka 16 bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 17/06/2012 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Harerimana Samuel w’imyaka 50.
Umurambo wa Harerimana Samuel wari umugabo wa Mukandanga watoraguwe mu ishyamba ryitwa Muryashefu riri mu mudugudu wa Bwiza akagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 17/06/2012. Kugeza ubu abamwishe ntaramenyekana.
Polosi mu karere ka Ruhango ivuga ko ifunze umwana na nyina mu rwego rw’iperereza ikirimo gukora kuko aba bombi batigeze bagaragaza ko nyakwigendera bamubuze kandi umurambo we watoraguwe saa tanu n’igice.
Polisi ivuga ko uyu mugabo yari yatashye kare nyuma hakaza abantu bakamuhamagara agasohoka hanze bakavugana, kuva ubwo yaburiwe irengero ariko umuryango we ntiwigera ugaragaza ko wamubuze.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|