Ruhango: Umugabo bamusanze imbere y’urugo rwe yapfuye
Umugabo witwa Karemera Théobard w’imyaka 54 wari utuye mu mudugudu wa Karenge mu kagari ka Muhororo, umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bamusanze imbere y’inzu ye yapfuye mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 29/08/2014.
Uyu mugabo yabonywe bwa mbere n’umugabo ukora akazi k’ubuzamu mu mujyi wa Muhanga ubwo yari avuye ku kazi ageze imbere y’urugo rwa nyakwigendera kuko ariho anyura ajya iwe, abona yapfuye ari mu myumbati iri imbere y’inzu ye.
Karemera warokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bivugwa ko yibanaga mu nzu, abaturanyi be bavuga ko bakeka ko yaba yishwe n’inzoga kuko yakundaga kuzinywa cyane zikamumerera nabi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana buvuga ko kugeza ubu bigiteye urujijo ku cyaba cyahitanye uyu mugabo kuko ngo nta gikomere yari afite ku mubiri we.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nahayo Jean Marie, avuga ko mu rwego rwo gushakisha icyamwishe, ngo umurambo we wajyanywe mu bitaro bya polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|