Ruhango: Sibomana yateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana yitaba Imana
Umurambo wa Sibomana w’imyaka 35 y’amavuko bawusanze mu Mudugudu wa Mwari , Akagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango wateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Ngo bawubonye hagati ya saa tatu na saa sita mu ijoro rya tariki ya 20 Kamena 2015, bahita bawujyana ku bitaro by’akarere ka Ruhango biri i Kinazi ngo ukorerwe isauzuma.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvuga n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Spt Hubert Gashagaza, ngo tumubaze icyaba kirimo gukorwa kuri ubu bugizi bwa nabi, ariko ntibyadukundira.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|