Ruhango: Nyuma yo guturikanwa na Kanyanga yitabye Imana
Jean Pierre Kwitonda w’imyaka 22 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwinyana, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yitabye Imana kuri uyu wa 18/11/2014 nyuma yo guturikanwa na Kanyanga yari atetse.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana, Uwamahoro Christine, uyu musore yaturikanywe n’ingunguru ya Kanyanga tariki ya 15/11/2014 ubwo yari ayitetse iramutwika bikomeye, ahita ajyanwa mu bitaro bikura bya Butare ari naho yaguye.
Kwitonda abaye umuntu wa kabiri uturikanywe n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga muri aka kagari mu gihe gito gikurikirana.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango ntizisiba kugira inama ndetse no kwamagana abakora bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|