Ruhango: Nyirahabumugisha yahotowe n’abantu bataramenyekana
Abatuye ahitwa Nyamirambo mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango basanze umugore witwaga Nyirahabumugisha Jacqueline wari ufite imyaka 35 y’amavuko yanizwe n’abantu bataramenyekana ashiramo umwuka.
Abaturage bari bazindutse bajya guhinga mu gitondo kuwa 28/03/2014 nibo babonye umurambo wa nyakwigendera hafi y’inzira bamukubise ibiti mu misaya.
Sylvan Nyandwi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ntongwe aravuga ko bakibimenya bajyanye nyakwigendera mu bitaro bya Kinazi kugira ngo umurambo we ukorerwa isuzumwa, hamenyekane uburyo yapfuye.
Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera yari afite umwana umwe yari yarabyariye iwabo. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekanye uwaba afite uruhare muri ubu bwicanyi ariko nta makuru aratangazwa ko yamenyekanye.
Muvara Eric
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|