Ruhango: Litiro 330 z’inzoga z’inkorano zafatiwe mu mukwabo

Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango zakoze umukwabo mu rukerera rwa tariki 23/08/2012 hafatwa inzoga z’inkorano zisaga litiro 300, hanafatwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare.

Ibi byose byafatiwe mu ngo z’abaturage bo mu kagari ka Munini muri uyu murenge wa Ruhango.

Bamwe mu bafatanywe izi nzoga ni Murasandonyi Jean Marie Vianney wafatanywe amajerakani arindwi y’inzoga za Nyirantare, Ndahayo Ignace wafatanywe amajerekane ane na Vuguziga Evariste wafatanywe amajerekane abiri.

Ibikoresho bya gisirikare byasanzwe mu rugo rw’uwahoze ari umusirikare Caporal Uwihanganye Viateur. Bahasanze inkweto za bote umuguro umwe, rugagi imwe, umupira umwe, amasogisi imiguri ibiri, umukandara n’ikibuyu batwaramo amazi.

Nyuma y’icyi gikorwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Nsanzimana Jean Paul, yasabye abaturage kujya bagaragaza abo bakekaho gukora no gucuruza inzoga z’inkorano hakiri karere kuko zibangiriza ubuzima ndetse zikanafata iya mbere mu kubangiriza umutekano.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka