Ruhango: Korari yajyaga mu ivugabutumwa yakoze impanuka babiri bitaba Imana
Korari ‘Abarinzi’ ya ADEPR yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza ku Buhanda mu Karere ka Ruhango kubwiriza ubutumwa yakoze impanuka igeze mu murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango perezida wayo n’undi muririmbyi umwe bahita bitaba Imana.

Iyi korari ngo yari igiye mu ivugabutumwa ry’iminsi ibiri, maze benda kugera aho bari bagiye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari ibatwaye irenga umuhanda yibirandura inshuro nyinshi ku buryo ngo hari abantu babiri bahise bahasiga ubuzima.
Abitabye Imana ni Mushimiyimana Rachel akaba yari perezida wa Korari Abarinzi, hamwe n’undi muririmbyi umwe.
Babiri bakomeretse cyane mu bari muri iyo modoka bakaba bahise bajyanwa mu bitaro i Kigali, mu gihe abandi bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gitwe.
Icyakora amakuru atangwa na Mukeshimana Prisca, umwe mu bagize korari Abarinzi wageze ahabereye impanuka atabaye, yavugaga ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru iyi mpanuka yari yahitanye ubuzima bwa perezida w’iyo korari gusa.
Yavuze ko nyuma y’impanuka ivugabutumwa ryahise risubikwa kuko abatagize ikibazo gikomeye bari bwitabweho bagazubira iwabo mu miryango.

Avuga ko atamenye icyateye impanuka gusa ngo imiryango y’abari muri iyo modoka yabagezeho ndetse n’inzego zitandukanye n’ubuyobozi bwa ADEPR nabo babagezeho.
Mukeshimana Prisca avuga ko ubu ari ku bitaro bya Gitwe aho abona abantu bose batakomeretse kuko harimo n’abahungabanye, mu gihe inkomere zo ziri kwitabwaho n’abaganga by’umwihariko.

Turacyakurikirana andi makuru kuri iyi mpanuka …
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikomeze kubitaho nokubakomeza, gusa icyo dukwiye kuzirikana iteka; ese koko uyumurimo bamwe dukora koko nurukundo rw’Imana rubidukoresha. cga nimpano tuba dushaka kugaragaza, nabi Imana ariyo yaduhamagaye yego koko dushobora guhagarika umutima. arko tuzabona impampu yokujyambere
HAHIRWA ABAPFA BAPFIRA MU MWAMI UMWUKA ATI YEE BARUHUKE IMIRUHO N’IMIHATI YO MWISI.
HAHIRWA ABAPFA BAPFIRA MU MWAMI UMWUKA ATI YEE BARUHUKE IMIRUHO N’IMIHATI YO MWISI.
iyo chair ikomez kwihangana knd simucik ineg kuk mubib nomubyiz duhor dushima .
Ibyobyose bibaho imana yabyemeye abatashye uwiteka abakire akomeze imiryangoyabo abarokotse ntibacikintege kuko babonye ubuhamya yesabahimbaraga ntibacogore
Ndihanganisha ababuze ababo kandi abamaze gutaha Imana ibakire mubayo
Mwiriwe neza ndakumeza
Kwihanganisha abo bakozi
B’lmana bahuye niyo mpanuka
Imana ikomeze kubaba hafi
Kd family zabo nazo
Zikomere cyane!
Kd abo babyeyi nyagasani abakire mube m urakoze!
Ndi hano nyagatare umurenge wa rwimiyaga akagali ka nyarupfubire nihanganishije iyo choral mbibutsa ko mubibi no mubyiza tugomba gushima imana ababuriye ababo muriyo mpanuka nibihangane abahasize ubuzima imana ibacyire mubayo bakomeze baruhucyire mumahoro kugeza kuri wamusi ubwo bazazukana nabera bose.