Ruhango: inkuba yakubise umwarimu bikomeye, abanyeshuri 2 barahungabana

Inkuba yakubise umwarimukazi wo kigo cy’amashuri abanza cya Muyunzwe kiri mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango arakomereka cyane n’abanyeshuri 2 barahungabana.

Iyo nkuba yakubise tariki 27/02/2012. Umwarimukazi witwa Mukamazimpaka Emelienne yababutse umusatsi wenda gusa n’imvi, anakomereka ukuguru ku buryo kutari kugikora.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe aho Mukamazimpaka arimo kuvurirwa, buvuga ko ubuzima bwe butangiye kumera neza uretse ikibazo cy’amaraso atagitembera neza mu mubiri.

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bahungabanye bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Muyunzwe umwe ahita akira, undi akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Inkuba yakubise ku kigo cy’amashuri abanza cya Muyunzwe ubwo imvura yagwaga yashenye inkuta z’amashuri inamenagura ibirahure byo mu madirisha; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, Uwimana Ernest.

Tariki 23/02/2012 inkuba yakubise abana bane bo ku rwunge rw’amashuri rwa Gihara mu karere ka Kamonyi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

eeeehhh vipi n’izi nkuba wana tokashetani kwa jina la mungu

koko yanditse ku itariki ya: 28-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka