Ruhango: Impanuka yahitanye umuryango w’abantu bane bigenderaga ku muhanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016, imodoka ya Land cruiser ifite Plaque IT259 RE yagonze umuryango w’ abantu bane irabahitana.

Uyu muryango wahitanywe n’iyi mpanuka ugizwe na Nkurayije w’imyaka 51 n’umugore we Musabyimana Alice w’imyaka 51 n’abana babiri babo Mfitumukiza w’imyaka 12 na Tumukunde w’imyaka 9.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Byimana ahazwi nko ku Ntenyo mu Karere ka Ruhango.
Abayibonye bavuze ko yatewe n’umuvuduko mwinshi w’uwari utwaye, wamaze kugonga abo bantu agahita ava mu modoka akiruka.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege, yavuze ko polisi ikiri gushakisha uwarutwaye iyi modoka kugira ngo akurikiranwe kuri iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.
Ati “ Turacyakora iperereza kuri iyi mpanuka, ndetse polisi iracyashakisha uwari uyitwaye kugirango akurikiranwe”.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko impanuka nyinshi zibera mu Rwanda ziterwa n’umuvuduko mwinshi.
Polisi itanga inama ku batwara ibinyabiziga yo kurushaho kubahiriza umuvuduko usabwa n’ibyapa byo mu muhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Bene uyu muryango bihangane rwose. kandi abanyarwanda twese twihangane nanone tunafata iyambere mu kubahiriza amategeko yo gutwara ibinyabiziga. umuvuduko munini ni ikibazo ariko nanone gutwara imodoka zifite ikibazo tekinike nabyo ni ikindi kibazo.. nibyiza ko tubyakira bikaba ibyacu kuko birengera uvbuzima bwa buri munyarwanda.. ikinyabiziga kibaye kitishe ugitwara cyakwica abo atwaye cg bene wanyu bibereye muzindi gahunda zihariye.
MANA WOWE UTANGABYOSE HUYUMURYANGO GUKOMEZA KWIHANGANA KUKO. IJYIHECYIZJYERA DURIRE ICU. IMANA IKOMEZEKUBAHA IRUHUKORIDASHIRA MUBAYO.
Njye mbona impamvu umuvuduko ukomeje kutumaraho abacu ari uko ibihano bihabwa abatwaye ibinyabiziga kuburyo bunyuranije n’amategeko bibabitabateye ubwoba ? biramutse bivuguruwe urugero nkufashwe aonze umuntu agapfa bitewe n’umuvuduko agahanwa NKUWISHE UMUNTU YABITEGUYE(ABIGAMBIRIYE) NKEKA BABICIKAHO. R.I.P
Abitabye Imana ibahe iruhuko ridashira.Ariko abatwara ibinyabiziga ni bubahirize amategeko kuko biteye agahinda!
Abasigaye mumuryango nibihangane. gusa abafite imodoka bazitware kuburyo bwagenwe.kdi police yongere ibihano! bitabaye ibyo abanyamaguru tuzajya dupfa tuzize ukutitaho kwabafite amamodoka(abakire)
Nihanganishije abuwo muryango erega ino si nabwo ariwacu dukwiye guharanira kuba iwacu ahatab urupfu.
MANA NIBA KOKO UBAHO HA URIYA MURYANGO ABASIGAYE GUKOMEZA GUHARANIRA KUBAHO KUKO KUBYAKIRA BIRAKOMEYE ARIKO NTAKUNDI BIHANGANE.
nukwihangana nukuri, gusa mwisi turi abashyitsi n’abacumbitsi. imiryango yabo ikomere umwami Imana iriho!
RIP Mbega famille ngo irarimbuka Mana we
Imana ibakire mu bayo ! Uwari utwaye iyo modoka ashakishwe ashikirizwe ubutabera
Imana yakire uyumuryango kand iwuhe iruhuko ridashira.police nayo ifate ingamba zikomeye kuko imodoka zigenda MUHANGA-RUHANGO ziba zifite umuvuduko ukabije.
Imana yakire uyumuryango kand iwuhe iruhuko ridashira.police nayo ifate ingamba zikomeye kuko imodoka zigenda MUHANGA-RUHANGO ziba zifite umuvuduko ukabije.